Kwakira isezerano

Derek Prince
Published: 2010
Last Updated: November 2026
Read Time: 14
This teaching is not currently available in Hausa.
Amasezerano y’Imana yo gutanga ibyo dukeneye ashingiye ku bintu runaka, kandi Ibyanditswe bitandukanya ubutunzi butangwa n’Imana no kubukoresha nabi. Ibyanditswe bihuza gutanga ibyo dukeneye no kubaha Imana, kuyishaka, no kugenda utunganye, mu gihe bindi bihuza uburumbuke no kumvira ijwi ryayo.
Mu mabaruwa abiri aheruka nanditse muri uru rukurikirane, nabahaye urutonde rw’amahame atanu shingiro yerekeye uburyo Imana iduha ibyo dukeneye.
- Ibyo Imana iduha biri mu masezerano yayo.
- Amasezerano ni umurage wacu.
- Amasezerano y’Imana agaragaza ubushake bwayo.
- Amasezerano yose y’Imana tuyabonera muri Kristo.
- Isohozwa ry’amasezerano y’Imana ntirishingiye ku bihe turimo cyangwa uko tubayeho, ahubwo rishingira ku kuba twujuje ibyo Imana isaba.
Amasezerano abiri yihariye
Nk’ishyirwa mu bikorwa ry’aya mahame ndashaka gusuzuma amasezerano abiri yihariye y’Imana dusanga muri Zaburi.
“Mwubahe Uwiteka mwa bera be mwe, Kuko abamwubaha batagira icyo bakena. Imigunzu y'intare ibasha gukena no gusonza, Ariko abashaka Uwiteka ntibazagira icyiza bakena.” (Zaburi 34:10–11)
“Kuko Uwiteka Imana ari izuba n'ingabo ikingira, Uwiteka azatanga ubuntu n'icyubahiro, Ntazagira ikintu cyiza yima abagenda batunganye.” (Zaburi 84:12)
Ibi byombi ni amasezerano asobanutse neza ko Imana izaha abantu bayo ikintu cyose cyiza bashobora gukenera. Ariko, mbere yo kwihutira kuyagira ayacu, reka dukoreshe inyurabwenge dusuzume ibisabwa. Kwirengagiza iyi ntambwe ni ho abantu benshi bayobera. Baravuga bati, “Ooh, iryo ni isezerano ryiza cyane. Ndarishaka,” ariko ntibahagarare ngo basuzume ibisabwa. Amasezerano menshi y’Imana agira ibisabwa: “Nukora kino —nanjye nzakora kiriya.”
Nibyo koko, hari amasezerano amwe y’Imana adafite icyo ashingiraho. Urugero, “Mu minsi y’imperuka... nzasuka Umwuka Wanjye ku bantu bose” Ibyakozwe 2:17. Irindi ni isezerano ry’Imana ryo kugarura Isirayeli. Aya ni amasezerano y’Imana adafite icyo ashingiyeho, ajyanye n’igihe runaka. Hari amasezerano amwe n’amwe Imana izasohoza igihe ishaka, nta kintu igendeyeho. Ariko ubundi, amasezerano menshi y’Imana agira ibyo asaba.
Ibisabwa
Mbere y’uko twiyitirira amasezerano ari mu mirongo yavuzwe haruguru, tugomba kubanza gukora isesengura ryoroheje rya Bibiliya kugira ngo tumenye ibisabwa bijyanye n’ayo masezerano, tuzirikana ko ayo masezerano ahabwa gusa abujuje ibyo bisabwa. Iyo duhuje iyo mirongo ibiri, dusanga byose hamwe ari ibisabwa bitatu byoroshye byavuzwe. Ese ushobora kubibona?
Tugomba:
- Kubaha/Gutinya Uwiteka.
- Gushaka Uwiteka.
- Kugenda dutunganye.
Niba twujuje ibi bisabwa bitatu, Ijambo ry’Imana rivuga ko Imana nta kintu cyose cyiza izatwima. Ese ibyo ntibishimishije?
Ariko kandi, haracyacyenewe irindi sesengura ryimbitse mu rwego rw’ubwenge. Ijambo ry’ingenzi muri aya masezerano ni “icyiza.” Nta kintu cyiza Imana izima abujuje ibyo Isaba. Mbere y’uko twemeza ko icyo dusaba Imana dushingiye kuri aya masezerano ari “icyiza,” tugomba kubanza kwibaza ibindi bibazo bibiri.
Icya mbere, ese icyo kintu ubwacyo ni cyiza? Cyangwa se (dukoresheje amagambo ya filozofiya) ese icyo kintu ni cyiza rwose? Ibi ni byo bidahinduka muri ibi. Ikintu cyiza rwose gihora iteka ari cyiza.
Icya kabiri, ariko kandi, tugomba kwibaza tuti: Ese icyo kintu ni cyiza kuri njye mu bihe byanjye byihariye ndimo? Dukoresheje amagambo ya filozofiya nanone, Ese icyo kintu ni cyiza ugereranyije (relatively good)? Ibi ni byo bihindagurika bitewe n’ibihe. Ikintu gishobora kuba cyiza ubwacyo, ariko ntikibe cyiza kuri twe mu bihe runaka turimo byihariye. Mu yandi magambo, gishobora kuba cyiza rwose ariko ntikibe cyiza kubera impanvu runaka.
Iri tandukaniro riri hagati y’icyiza rwose n’icyiza bitewe n’ikintu runaka, rigomba gusuzumwa hashingiwe ku ngingo y’ibiriho. Bibiliya ivuga ite ku bijyanye n’ubutunzi, ubukire, uburumbuke no gutera imbere? Muri byo ubwabyo, ese ni bibi? Cyangwa ni ibyiza rwose?
Ni ingenzi cyane ko twibaza iki kibazo kandi tukabona igisubizo gishingiye k’ukuri no ku Byanditswe Byera. Mu mitekerereze y’abakristo benshi, hari imyumvire ishingiye ku idini ko ikintu cyose gishimishije kigomba byanze bikunze kuba ari kibi . Ku rundi ruhande, ikintu cyiza kuri wowe nticyakanejeje. Iyi myumvire bayitwigishije tukiri abana, cyane cyane ku miti twategekwaga kunywa: uko irushaho gusharira mu kanwa, ni ko irushaho kukugirira akamaro!
Ibi hari icyo mbiziho kuko nabinyuzemo ubwanjye. Igihe Uwiteka yandokoraga kandi akambatiza mu Mwuka Wera, nahuye n’intambara ikomeye yanjye ubwanjye yo guhindura imitekerereze nari naragumanye igira iti: “Niba ugiye kuba umukristo, itegure kubaho nabi.” Hari igihe numvise Pat Boone atanga ubuhamya bwenda gusa n’ibi. Akiri umunyeshuri mu mashuri yisumbuye, yaje gusanga ko niba agiye kuba umukristo w’ukuri, bizamusaba imyaka mirongo irindwi yo kubaho nabi hanyuma akazabona ijuru ku musozo. Kandi ntiyari yizeye ko ijuru rizaba rikwiriye imyaka mirongo irindwi yo kubaho nabi!
Ni byiza cyangwa ni bibi?
Ibibazo nshaka kubaza muri iyi baruwa ni ibi: “Ese ubukene ni bwiza cyangwa ni bubi?” “Ese ubukire ni bwiza cyangwa ni bubi?” Aho gutanga igisubizo gishingiye ku marangamutima cyangwa ku muco w’idini, nshaka igisubizo cyumvikana, kitarimo amarangamutima kandi gishingiye ku Byanditswe Byera — igisubizo kizagira ingaruka ifatika ku buryo tubayeho. Niba ubukire ari bubi, tugomba kwitandukanya nabwo kandi ntitwivange mu gikorwa cyangwa inzira iyo ari yo yose yabyara ubutunzi. Ariko, nemera ntashidikanya ko Ibyanditswe Byera bigira icyo bitubwira kinyuranye n’icyo: ubukire, cyangwa ubutunzi, mu by'ukuri ni byiza rwose. Hari imirongo myinshi yo mu Byanditswe Byera twashobora gukoresha dushyigikira uyu mwanzuro, ariko ndagarukira gusa kuri mike.
Uwa mbere ni Ibyahishuwe 5:12. Muri uyu murongo, abamarayika, ibizima n’abo mu ijuru bose bari kuvuga. Bavuga ibyo ijuru ryose rihurizaho, kandi uko babona ibyo bintu ni ukuri kudahinduka. Bavuga n’ijwi rirenga baravuga bati:
“Umwana w'Intama watambwe [Yesu Kristo] ni we ukwiriye guhabwa ubutware, n'ubutunzi n'ubwenge n'imbaraga, no guhimbazwa n'icyubahiro n'ishimwe!”
Nizera ko buri kimwe muri ibyo bintu birindwi ari cyiza by’ukuri, kandi byose ari ibyo Umwami Yesu Kristo ku buryo bw’iteka ryose. Icya kabiri kivugwa aha ni ubukire. Reka turebe ibindi: ubutware, ubwenge, imbaraga, guhimbazwa, icyubahiro, ishimwe. Ibyo bishyira ubutunzi mu itsinda ry’ibintu byiza cyane, si byo se? Ibi bintu byose uko ari birindwi mu by’ukuri ni byiza rwose.
Ku rundi ruhande, hafi ya byose muri byo bishobora gukoreshwa nabi cyangwa kwangizwa. Biragaragara ko ubutware bushobora gukoreshwa nabi no kwangizwa kandi kenshi ni ko bigenda. Imbaraga, ubutunzi, ubwenge—nabyo bishobora gukoreshwa nabi. Nizera ko Salomo ari urugero rw’umuntu wari ufite ubwenge bwinshi ariko akabukoresha nabi, kuko byarangiye aguye mu gusenga ibigirwamana. Kuba ikintu mu by’ukuri ari cyiza rwose ubwacyo ntibisobanura ko kidashobora gukoreshwa nabi cyangwa kwangizwa. Ariko twaba dufite ubupfapfa bwinshi turamutse twanze icyo kintu gusa kuko gishobora gukoreshwa nabi.
Ariko kandi, aya ni amwe mu mayeri Satani akunda gukoresha cyane — gutuma twanga ikintu cyiza kubera ko twabonye gikoreshwa nabi. Urugero, nakoze imyaka itanu muri Afurika y’Iburasirazuba mu muryango w’abamisiyoneri b’Abapantekote ukomoka muri Kanada. Hashize nk’umwaka, nabonye ko ari nkaho nta mpano z’Umwuka bakoreshaga. Nuko ndabaza nti, “Kuki nta mpano z’Umwuka zikora?” Barasubije bati, “Oh, muri Kanada bazikoresheje nabi.” Ariko ibyo ntibyumvikana? Niba se zarakoreshejwe nabi? Byaba bivuze se ko tutagomba kuzikoresha?
Niba ibyo bihagije ngo twange gukoresha ibyo Imana yaduteganyirije, nta cyiza twasigarana, kuko satani ashobora guhora abona abantu bashobora gukoresha nabi ikintu cyose cyiza. Nyamara, imbaga y’abakristo benshi bagengwa n’ubu buryo bwo gutekereza, ku buryo batongera kwakira ibiri byiza n’ibibagenewe mu buryo bwemewe, kuko hari undi wabikoresheje nabi. Jyewe, sinshobora kwemera ubwo buryo bwo gutekereza. N’iyo isi yose yakoresha nabi ubukire! Niba ari cyiza, ndagishaka! Uko ni ko bimeze no ku bwenge, ubutware, imbaraga, guhimbazwa, icyubahiro cyangwa ishimwe.
Isoko ni Imana
Ikintu kimwe cy’ingenzi mu gusuzuma ikintu ni ukumenya inkomoko yacyo. Mu 1 Ngoma 29:12, Dawidi asenga Uwiteka mu magambo yoroshye agira ati, “Ubutunzi n'icyubahiro ni wowe biturukaho.” None se, ni iyihe soko nyakuri y’ubukire n’icyubahiro? Ni Imana ubwayo!
Dukeneye kwakira iyi ntego yo muri Bibiliya: Imana ni yo soko nyakuri y’ubutunzi n’icyubahiro. Ikintu cyose gituruka ku Mana kigomba kuba cyiza ubwacyo. Hari indi mirongo myinshi mu gitabo cy’ibyo ku Ngoma ibyemeza, ariko ntitugiye kuyirebaho hano. Ahubwo, tugiye kureba umurongo uhuje n’iyi ngingo mu Gutegeka kwa Kabiri 8:18:
“Ahubwo uzibuke Uwiteka Imana yawe, kuko ari yo iguha imbaraga zikuronkesha ubutunzi, kugira ngo ikomeze isezerano yasezeranishije indahiro na ba sekuruza banyu.”
Ni Imana iduha imbaraga zituronkesha ubutunzi. Abantu benshi bakoresha nabi izo mbaraga, ariko zituruka ku Mana. Kuki Imana iziha abantu bayo? “Ni ukugira ngo ikomeze isezerano ryayo.” Ni bimwe mu bigize kwiyemeza kw’Imana mu isezerano ryayo n’abantu bayo. Nuko rero, twibande ku bwizerwa bw’Imana yubahiriza isezerano, aho kwibanda ku kutizerwa kw’abantu bakunze gukoresha nabi imbaraga bahawe n’Imana.
Iyo ndebye abantu batunze, biranyorohera kubona ko budashingira cyane ku rwego rw’amashuri bafite. Benshi mu bize cyane baratsinzwe mu by’amafaranga, mu gihe abandi batabasha no kwandika amazina yabo neza, baba batunze cyane.
Mu myaka ishize, hari umugabo mu Bwongereza wakoze ikiganiro gisohoka mu kinyamakuru. Ntiyashoboraga gusoma cyangwa kwandika, bityo asaba akazi ko gukora isuku. Baramubwira bati, “Urakwiriye rwose kuri aka kazi. Sinya gusa izina ryawe kuri uru rupapuro rusaba akazi.” Ariko arasubiza ati, “Sinashobora gusinya izina ryanjye—sinzi kwandika.” Nuko bamwangira kumuha akazi.
Nyuma yo kwangirwa ku kazi ko gukora isuku, yatangiye kugurisha amatabi manini azinze byihariye (yitwa cigars). Ibyavuyemo ni uko yabaye umumiliyoneri. Umuntu wamubazaga yaravuze ati, “Ese si ibintu bitangaje? Ntushobora no kwiyandikira izina ryawe, ariko wabaye umumiliyoneri. Tekereza uwo wari kuba uriwe iyo uba ushobora kwandika izina ryawe!” Uwo mugabo amusubiza ati, “Nari kuba ndi umukozi ukora isuku!”
Nutekereza ku bantu bakungahaye uzi, uzasanga ubutunzi budahora bujyana n’amashuri. Abantu badatekerezwaho gukira ni bo bakira. Nta gushidikanya ko hari amahame amwe n’amwe rusange akora. Ariko kandi, ubushobozi bwo kubona ubutunzi ntibusobanurwa gusa n’impamvu zisanzwe gusa. Mu by’ukuri, isoko yabwo ni Imana.
Ingingo yo kumvira
Ibi bidushyira ku ihame ry’ibanze rihora ryibandwaho mu Byanditswe Byera: Kumvira Imana bizana uburumbuke no kugira ibisaga. Reba, urugero, turebe ibyo Imana ivuga mu Gutegeka kwa Kabiri igice cya 28. Iki gice kigabanyijemo ibice bibiri. Igice cya mbere, kuva ku murongo wa 1 kugeza ku wa 14, gitanga urutonde rw’imigisha ikurikira kumvira Imana. Igice cya kabiri, kuva ku murongo wa 15 kugeza ku wa 68, gitanga urutonde rw’imivumo bikurikira kutumvira Imana. Mu kanya gato tugiye kureba byombi—turabanza turebe imigisha, hanyuma turebe imivumo.
Ariko mbere yo gukora ibyo, tugomba gusobanukirwa igisabwa cya mbere cy’ingenzi, cyo kumvira ubwacyo. Ibi bivugwa mu magambo atangiza iki gice:
“' Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe” (Gutegeka kwa Kabiri 28:1)
Kumvira bitangirira ku gutega amatwi ijwi ry’Imana. Mu bitandukanye, tubona mu murongo wa 15 utangiza urutonde rw’imivumo, ko kutumvira bitangirira ku kintu gihabanye n’icyo: “' Ariko nutumvira Uwiteka Imana yawe” (Bibiliya Yera). Aha rero ni ho inzira ebyiri zitandukanira.
Inzira y’imigisha yose itangirira aho twumvira ijwi ry’Imana; inzira y’imivumo yose itangirira aho tutumvira ijwi ry’Imana.
Ihame nk’iri rikomeza kugaragara hose muri Byanditswe. Muri Yeremiya 7:23, Uwiteka abwira Abisirayeli ibyo abategeka nk’Imana yabo:
“Nimwumvira ijwi ryanjye nzaba Imana yanyu, namwe muzaba abantu banjye.”
Ni iki kiranga abantu b’Imana? Ni iki cyonyine: ni uko bumvira ijwi ryayo. Iri hame rirakomeza, ridahinduwe, kugera no mu Isezerano Rishya. Yesu aravuga ati, “Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, nanjye ndazizi kandi zirankurikira.” (Yohana 10:27). Dore ikimenyetso cy’ingenzi cy’ab’ukuri ba Yesu: bumva ijwi rye, bityo bakamukurikira. Mu by’ukuri, byose bishingira ku kuba twumvira ijwi ry’Imana cyangwa tutaryumvira.
Noneho reka turebe urutonde rw’imigisha itangwa no kumvira, rutangirira mu Gutegeka kwa Kabiri 28:2:
“Iyi migisha yose izakuzaho, ikugereho niwumvira Uwiteka Imana yawe. Uzagirira umugisha mu mudugudu, uzawugirira no mu mirima. Hazagira umugisha imbuto zo mu nda yawe, n'imyaka yo ku butaka bwawe, n'imbuto z'amatungo yawe, kororoka kw'inka zawe n'ukw'imikumbi yawe. Hazagira umugisha igitenga cyawe n'icyibo uvugiramo…. Uwiteka azategeka umugisha kuba mu bigega byawe no mu byo ugerageza gukora byose, kandi azaguhera umugisha mu gihugu… Kandi Uwiteka azakugwiriza ibyiza by'imbuto zo mu nda yawe, n'iby'iz'amatungo yawe, n'iby'imyaka yo ku butaka bwawe… Uwiteka azagukingurira ijuru, ububiko bwe bwiza ngo ajye akuvubira imvura mu bihe byayo, ahe umugisha imirimo ikuva mu maboko yose. ” (imirongo ya 2–5, 8, 11–12)
Reba ukuntu amagambo akoreshwa arimo byose: “ibyo ukoresha amaboko yawe byose,” “imirimo yose y’amaboko yawe.” Aya magambo yose asobanura ibintu byose yongeye kugaruka mu Gutegeka kwa Kabiri 29:9:
“Nuko rero, witondere amagambo y’iri sezerano kandi uyakurikize, kugira ngo ubashe kugira umugisha mu byo ukora byose.”
Imigisha yasezeranyijwe ihwanye neza n’urugero rwo kumvira rusabwa. Kumvira rwose bizana kubona umugisha wose. Nta gice na kimwe cy’ubuzima bwacu gisigara inyuma. Nta mwanya usigaye wo gutsindwa, gucika intege cyangwa kunanirwa. Hasigaye gusa umwanya wo gutsinda.
Noneho, reka turebe mu buryo bugufi ibitandukanye nabyo - imivumo ituruka mu kutumvira.
“Ariko nutumvira Uwiteka Imana yawe, ngo witondere amategeko yayo y'uburyo bwose ngutegeka uyu munsi, iyi mivumo yose izakuzaho, ikugereho.” (Gutegeka kwa Kabiri 28:15)
Twamaze kubona ko intangiriro nyamukuru yo gutandukana n’Imana ari ukutumvira ijwi ryayo. Turamutse dukurikiranye amateka y’abantu ku giti cyabo, amoko cyangwa amahanga yagiye ava ku Mana, byose bitangirira aho. Batangiye kureka kumvira. Akenshi intangiriro iba ibintu bitagaragara neza kandi igoye kuyisobanukirwa. Dushobora gukomeza kugaragaza ko twubahiriza amategeko y’Imana mu bigaragara inyuma igihe kirekire twararetse kumva by’ukuri. Ariko iyo dusubiye inyuma gushaka isoko y’ibibazo byacu, bitangira igihe tutari tucyumvira Imana.
Urutonde rw’imivumo ni rurerure cyane, ariko kimwe kirebana n’icyo turimo tuvugaho, kiboneka k’umurongo wa 29: “uzakabakaba ku manywa y'ihangu nk'uko impumyi ikabakabira mu mwijima, ntuzagira ukuboko kwiza mu byo ukora.” Bibiliya ihuza mu butumwa bwayo hose. Nk’uko ugutera imbere ari umugisha , ni ko kutagira icyo ugeraho ari umuvumo. Iyi ngingo y’umuvumo isobanurwa nanone birambuye mu mirongo ya 47 na 48:
“'Ubutunzi bw'ibintu byose bugusagiranye, ntibwaguteye gukorera Uwiteka Imana yawe n'ibyishimo n'umunezero w'umutima.” (umurongo wa 47)
Reka duhagarare hano akanya gato, tunite kuri iyi murongo ivuga ubushake bwiza bw’Imana ku bw’abantu bayo—ko tuyikorera twishimye kandi tunezerewe kubera ubwinshi bw’ibyo iduha byose. Ariko, niba tubuze kwizera no kumvira, ntitwinjire muri ubwo bushake bwiza bw’Imana, icyo gihe amahitamo mabi aradutegereje nk’uko bigaragara mu murongo ukurikiyeho:
“'Ni cyo kizatuma ukorera ababisha bawe Uwiteka azaguhagurukiriza, ufite inzara n'inyota no kwambara ubusa n'ubukene bwa byose, kandi azashyira ku rutugu rwawe umutwaro w'uburetwa uremereye, udakurwaho.” (umurongo wa 48)
Reba urwo rutonde gato: inzara, inyota, kwambara ubusa, no kubura byose. Tekereza uko bimeze. Nta biryo, nta mazi, nta myambaro, nta kintu na kimwe. Ibyo byose ubishyire hamwe mu ijambo rimwe: Ubukene! Mu by’ukuri navuga nti: ubukene bukabije. None se icyo ni iki - ni umuvumo cyangwa ni umugisha? Igisubizo ni iki: ubukene bukabije ni umuvumo.
Mu ibaruwa yanjye ikurikira muri uru ruhererekane, tuzareba uburyo Yesu yakemuye umuvumo w’ubukene ku bwacu, kugira ngo tubohorwe burundu ku ngaruka zawo.

Zazzagewar Kyauta
Ana samun wannan Wasiƙar Koyar don saukewa, bugawa da rabawa don amfanin kai ko coci.
Zazzage PDFLambar: TL-L074-100-KIN









