Amagambo 30 Akomeye Yavuze
Buri jambo yavuze ririho umutwe w'igitabo cyangwa ikibwirizwa byakuwemo.

"Amasengesho ntagira imipaka. Ni igisasu cyacu cyo mu bwoko bwa misile yambukiranya imigabane. Dushobora kuyirasira aho ariho hose kandi ikagera aho ariho hose."
Lucifer Exposed
“Umwuka Wera azi inzira kuko ari we washushanyije ikarita.”
You Shall Receive Power
"Mu mutima niho hava iby'ubuzima. Iyo amategeko y'Imana ari mu mutima wawe, ubaho uko Imana ishaka."
You Shall Receive Power
"Ntabwo habaho ikintu cyo kumvira igice."
Gateway to God's Blessing
"Umuntu wiyeguriye Imana arebera ibintu byose mu buryo Imana ibibona."
Gateway to God's Blessing
"Ubumenyi bushyira urufunguzo mu kiganza cyawe, ariko kwizera niko gukaraga urufunguzo mu iserire maze kugafungura inzu y'ububiko bw'ubutunzi bw'Imana muri Kristo."
Identification

“Ntekereza ko niba hari ikintu kimwe kigora Imana kwakira, ni ugusingiza Imana bitavuye ku mutima.”
Entering the Presence of God
“Buri mwizera wese afite ikintu cyihariye cy'ubwenge bw'Imana agomba guhishurira isi kandi agihishurira mu buhamya bwe.”
Pages from My Life's Book
“Ukurikije ishusho itangwa n'Imana, urushako ni igihango aho buri wese atanga ubuzima bwe ku bwa mugenzi we hanyuma akabaho mu buzima bushya muri mugenzi we.”
Partners for Life
“Gusenga 'Ubwami bwawe buze' bisobanura kwiyemeza kugendera mu kintu cyose gifitanye isano no kuza k'Ubwami.”
Rediscovering God's Church
“Ikibazo cyacu cy'ibanze nk'abantu ni uko tutamenya agaciro dufite.”
Rules of Engagement
"Ntukishyire hasi, kuko Imana ikubaha cyane. Yashoye amaraso ya Yesu muri wowe."
The Purpose of Testing
"Imana iracyafite amatwi yumva neza. Kwatura no kureka ibyaha byacu byongera kudukingurira inzira zo kuyigeraho."
You Shall Receive Power

"Imyifatire yiganje kubyerekeye urushako mu muco uwo ari wo wose cyangwa umuco w'igihe runaka, ni ibipimo nyabyo byerekana imiterere y'imyifatire n'ubuzima bwo mu mwuka byawo."
God Is a Matchmaker
“Kwihangana mu bigeragezo, cyane cyane, ni urufunguzo rwo kubona ibyiza biruta ibindi by'Imana.”
Receiving God's Best
"Isomo ni iri: ugomba kuba witeguye kurekura. Ntibikwiye, nta shingiro bifite, ni akarengane! Hanyuma se? Imana yarabiteguye. Niyo ibifite mu kiganza cyayo. Uko ni ukwizera!"
The Grace of Yielding
“Ubuzima bwa Gikristo ntabwo ari uburyohe n'umuziki w'inanga gusa. Umukristo wese wiyemeje azasanga intambara yo mu mwuka ari kimwe mu bigize ubuzima bwe bwuzuye.”
War in Heaven
"Kurera bajeyi abana bawe ntabwo ari ukubagirira neza. Akenshi, mu by'ukuri, ni ukugaragaza ubunebwe. Kurera bajeyi abana bawe bisaba imbaraga nke cyane kuruta kubatoza uburere."
Husbands and Fathers
"Ni iyihe nzira igana mu kuruhuka? Kumva ijwi ry'Imana. Niyo mpamvu dufite abakristu benshi badatuje. Ntabwo bazi kumva ijwi ry'Imana."
Take Heed to Yourselves (Part 1)
"Ijambo ry'ingenzi: kwisanisha. Igihe Yesu yapfaga, narapfuye. Igihe yahambwaga, narahambwe. Ubwo yazukaga ndazuka. Iyo nizeye ibi, nakira gukiranuka kubwo kwizera bivuye ku Mana."
Roman Pilgrimage

"Yesu ni urugabano rw'inzira ebyiri k'ubugingo bw'abantu. Iherezo ryabo ry'iteka ryose rigenwa n'uruhande rwa Yesu biyemeje kubamo."
End of Life's Journey
“Hariho ibintu bitatu ugomba gukora kugira ngo ubone umubatizo w'Umwuka Wera: kugira inyota, kuza kuri Yesu, no kunywa.”
You Shall Receive Power
“Igihe cyose ufashe icyemezo gikwiriye, ukomeza ingeso nziza kandi ukubaka imico myiza (akamero).”
You Shall Receive Power
"Nizera ko ari ngombwa cyane kuri twese kumenya ko icyaha cya mbere cyakozwe mu isi atari ubwicanyi, cyangwa ubusambanyi, ahubwo ko ari ubwibone."
War in Heaven
“Ntidukwiye na rimwe kwemerera ibintu tutumva ko biduhisha ibice by'ukuri aho Imana yatanze gusobanukirwa kweruye.”
War in Heaven
"Ntidushobora kuba ab'Imana niba tutaboneka ngo dukore umurimo wayo. Imana ntabwo yakira mu rugo rwayo abantu b'abatesi, bamazwe no kwikunda."
War in Heaven
“Kwikorera imisaraba yacu bisobanura kwegurira Imana ubushake bwacu.”
Gateway to God's Blessing

“Mu by'ukuri, umwifato wawe ku mafaranga ugaragaza umwifato wawe ku Mana ubwayo.”
God's Plan for Your Money
"Ukwizera nyakuri kwa Bibiliya guturuka mu mutima kandi kugena uko tubaho. Ntabwo ari igitekerezo cy'ubwenge gusa, cyatekerejwe mu bwenge; ni imbaraga nyazo, zikorera mu mutima."
Faith To Live By
"Akamero twubaka muri ubu buzima kazagena icyo tuzaba iteka ryose. Umunsi umwe tuzasiga impano zacu; imiterere yacu izabana natwe ubuziraherezo."
Faith to Live By