Icyo Gutsindishirizwa Bisobanura

Derek Prince
*Last Updated: March 2026
2 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
"Nkanswe none ubwo tumaze gutsindishirizwa n'amaraso ye, ntituzarushaho gukizwa umujinya w'Imana na we?" (Abaroma 5:9)
Ijambo ryahinduwe nko "gutsindishirizwa" rifite ibisobanuro byinshi bijyanye.
Ubwa mbere, rifite igisobanuro cy’amategeko. Mu buryo bw’amategeko, bivuze ko twabaye abere, twabaye abere ku byaha byose. Twari mu rubanza, ariko twabaye abere. Ibyo ni inkuru nziza cyane. Tekereza uko umuntu uregwa icyaha cy’ubwicanyi yumva ameze asanze yabaye umwere. Gerageza kubyiyumvisha. Natwe dukwiye kumva twishimye dutyo.
Icya kabiri, ntituriho urubanza.
Icya gatatu, tubarwa nk'abakiranutsi.
Abantu benshi bahagarara aho. Ariko ndabizeza ko igisobanuro cyuzuye cy'iryo jambo kirenze ibyo. Tunagirwa abakiranutsi. Amaraso ya Yesu ntatuma gusa tubarwa nk'abakiranutsi, ahubwo anatugira abakiranutsi by'ukuri.
Hanyuma, twaratsindishirijwe. Ibi bisobanura gutsindishirizwa nk'aho ntigeze nkora icyaha. Twagizwe abakiranutsi no gukiranuka kwa Kristo, kudafite icyaha mu hahise cyangwa igicucu cyo gucirwa urubanza, kandi Satani ntashobora kubituregeraho. Twagizwe abakiranutsi no gukiranuka kwa Yesu. Ni ku bwo gukiranuka kwa Kristo twatsindishirijwe. Nta gucirwa urubanza, nta kibazo cy'ibyahise. Byose byarahanaguwe.
*Prayer Response
Kode: WD-B097-030-KIN