Urubahu Ruhanaguye.

Derek Prince
*Last Updated: March 2026
2 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
Kimwe mu bintu bitangaje cyane mu mico y’Imana ni uko iyo ibabariye, ibabarira rwose kandi mu buryo bwuzuye. Igitabo cya Mika kivuga uku kuri muri aya magambo meza cyane:
“Ni iyihe Mana ihwanye nawe ibabarira gukiranirwa, ikirengagiza igicumuro cy'abasigaye b'umwandu wayo? Ntihorana uburakari bwayo iteka, kuko yishimira kugira imbabazi. Izaduhindukirira kutugirira ibambe, izaribatira ibicumuro byacu munsi y'ibirenge byayo. Kandi uzarohera imuhengeri w'inyanja ibyaha byabo byose.” (Mika 7:18-19)
Mbega ibintu byiza! Ikintu kibi cyose twakoze—ikintu cyose cyatuma twumva twicira urubanza, ikirego cyose umwanzi yaturega—Imana irakiribata, maze ikakijugunya mu nyanja imuhengeri.
Hari umuntu wavuze ko iyo Imana iroshye ibyaha byawe mu nyanja, ishyiraho icyapa kivuga ngo “NTIBYEMEWE KUROBA!” Ntukigere ugerageza gusubira inyuma ngo uzure ibyo Imana yahambye. Niba Imana yarakubabariye, warababariwe. Nta kindi kibazo. Imbabazi z’Imana ziruzuye. Muri Yesaya, Imana ivugana n’ubwoko bwayo:
“Ubwanjye ni jye uhanagura ibicumuro byawe nkakubabarira ku bwanjye, kandi ibyaha byawe sinzabyibuka ukundi.” (Yesaya 43:25)
Imana iyo itubabariye, ihita isibanganya urutonde rw’ibyaha byacu; urubahu rwacu ruba ruhanaguye. Imana ntifite ikibazo cyo kwibagirwa, ahubwo ifite ubushobozi bwo guhitamo kwibagirwa. Kandi iyo ibabariye, iribagirwa!
*Prayer Response
Kode: WD-B097-018-KIN