Gukuraho Ibirego Byose

Derek Prince
*Last Updated: March 2026
2 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
Niba ibyaha byacu byose tubibabariwe, dufite uburenganzira busesuye bwo gucungurwa. Ariko niba hari icyaha kitihannwe mu buzima bwacu—kikaba nyine kitababariwe—nta burenganzira busesuye bwo gucungurwa tuba dufite muri icyo gice. Satani aracyafite uburenganzira muri icyo gice. Ibi nabibonye kenshi mu murimo wo kwirukana abadayimoni. Niba Satani afite uburenganzira, ntabwo azaburekura. Ushobora kumutera hejuru usakuza cyangwa ukamara icyumweru wiyiriza ubusa, ariko ntuzahindura uko ibintu bimeze kuko Satani azi ko afite uburenganzira bwemewe n’amategeko butarakurwaho.
Ubundi buryo abizera baha Satani uburenganzira mu buzima bwabo ni ukunanirwa kubabarira abandi. Yesu yatwigishije ko tubabarirwa n'Imana ku rugero rumwe n'urwo tubabarira abandi. Tugomba gusenga tuti:
“Utubabarire ibyaha byacu nk'uko natwe tubabarira abaducumuyeho” (Matayo 6:12)
Ntidufite uburenganzira bwo gusaba imbabazi ku Mana zirenze urugero twababariye abandi (reba umurongo wa 14-15). Bityo rero, niba hari abantu tutarababarira, kuri urwo rugero, natwe ntitubabarirwa n'Imana. Mu yandi magambo, ahantu hose hari ukutababarira mu buzima bwacu ni ahantu Satani agifite uburenganzira bwemewe n'amategeko. Kora icyo ushaka cyose; ntushobora kumwirukana kugeza ubwo uzaba wababariye uwo ugomba kubabarira wese.
*Prayer Response
Kode: WD-B097-016-KIN