Kuva mu Bwambi bumwe – Ukajya mu Bundi

Derek Prince
Kanda
Sangira
Ikinyarwanda
*Last Updated: March 2026
2 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
Umwami yaraducunguye kugira ngo tube tutakiri mu kuboko k’umwanzi, ahubwo tube mu kuboko k’Umwami.
“Mushimira Imana Data, yabahesheje uruhare ku munani yageneye intore zayo zigengwa n’umucyo. Ni yo yatubohoye ituvana mu butware bw’umwijima, itujyana mu bwami bw’Umwana wayo ikunda.” (Abakolosayi 1:12–13 BIR)
Ni ikintu kizwi ko Imana yatubohoye mu mbaraga z’umwijima – aho ni mu bwami bwa Satani – akatujyana mu bwami bwa Kristo. Kubwo ibyo, dufite gucungurwa – ibyaha byacu byarababariwe. Ntitukiri mu mugabane wa Satani, ntitukiri no mu butware bwe. Abatizera, babandi banze Kristo, abigomeke, abatumvira bari munsi y’ubutware bwemewe bwa Satani, ariko twebwe abakristo siko bimeze.
Uko bimeze ni uko ubwo twihanaga tukiyegurira Yesu Kristo tukamugira Umwami w’ubuzima bwacu, twinjijwe (twahinduwe, twajyanywe) – umwuka, ubugingo n’umubiri – tuvanwa mu bwami bwa Satani tujyanwa mu bwami bwa Kristo. Ibi niko bibi. Twizera ibifatika byo mu isi y’umwuka y’Ijambo ry’Imana kuko tutagitwarwa n’amarangamutima yacu. Ingabo yo kwizera itwikira ibice byose by’ubuzima bwacu. Nta myambi yaka umuriro ikwiriye kuyirenga na rimwe (reba Abefeso 6:16).
*Prayer Response
Urakoze Mwami, kubwo amaraso ya Yesu. Ndatura ko kubwo amaraso ye, nabohowe mu mwijima nkinjizwa mu bwami bw’Umwana w’urukundo rw’Imana. Binyuze mu maraso ya Yesu, naracunguwe nkurwa mu kuboko kwa Satani. Amena.
Nasenze
Kanda
Sangira
Expand Content
Kode: WD-B097-014-KIN
Tanga ibitekerezo