Uburinzi bw'Ishoborabyose

Derek Prince
*Last Updated: March 2026
2 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
Zaburi ya 91 yiswe “zaburi ya kirimbuzi y’umwaka.” Iyi ni zaburi yo kurindwa kuzuye neza ku kibi cyose, akaga, no kwangizwa – uko cyaza kose, mu buryo ubwo aribwo bwose, kandi igihe icyo aricyo cyose. Abakristo benshi bazi neza iki gice. Ariko reka turebe ku mirongo ibiri ibanza:
““Uba mu bwihisho bw’Isumbabyose azahama mu gicucu cy’Ishoborabyose. ” (Zaburi 91: 1)
Ijambo guhama (abide) mu Giheburayo ubusanzwe risobanura “kurara.” Ni ijambo rikoreshwa cyane mu gusobanura igikorwa cyo kumara ijoro ahantu. Rero, ibi bitubwira ko mu gihe cy’amasaha y’umwijima , umwizera nyawe azaba ari munsi y’igicucu, cyangwa uburinzi, bw’Ishoborabyose. Reba umurongo wa kabiri:
“Ndabwira Uwiteka nti: 'Uri ubuhungiro bwanjye, igihome cyanjye kinkingira, Imana yanjye niringira. '” (umurongo wa 2)
Aha ni mu rwinjiriro, mu muryango winjira, mukurindwa byuzuye kuvugwa mu mirongo isigaye y’iyo zaburi. Ni ubuhamya bwawe: “Ndabwira.” Niba utabivuga, ntuzabigira. Kandi bisaba ubutwari bwo kuvuga ibikurikira muri Zaburi 91. Ariko ababivuga bonyine nibo bafite uburenganzira bw’ibyanditswe bwo kubibamo. Ni ijambo ryo guhamya kwacu rituma bikora neza.
*Prayer Response
Kode: WD-B097-011-KIN