Igipimo cy'urukundo rwe

Derek Prince
Kanda
Sangira
Ikinyarwanda
*Last Updated: March 2026
1 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
Ku munsi w'impongano, amaraso y'ibitambo yagombaga kuminjagirwa inshuro zirindwi imbere y'Imana Data (reba Abalewi 16:14). Tubona aya mabwiriza yuzuzwa neza mu gitambo cya Yesu k’umusaraba mu Isezerano Rishya.
- Ibyuya bye byahindutse amaraso;
- Abasirikare b'Abaroma bamukubise ibipfunsi n'inkoni mu maso;
- Bamukubitishije umukoba w'Abaroma;
- Ubwanwa bwe bwarashikuwe;
- Amahwa yashinzwe cyane mu ruhanga rwe;
- Amaboko n'ibirenge bye byacumiswe imisumari;
- Urubavu rwe rwacumiswe icumu.
Icyo nicyo gipimo cy’urukundo rwa Kristo. Byamutwaye mu byukuri ibyo yari afite byose. Ntabwo yaretse gusa icyubahiro cye, intebe ye y’ubwami, n’igitinyiro cye nk’Imana. Ntiyaretse gusa ibintu bike yari afite ku isi nk'umuntu. Yaritanze. Ni ubuzima bwe bwite yamennye mu maraso ye nk’igiciro cyo gucungura. Tekereza kuri uko kuri kurenze ubwenge maze umenye ko ari cyo gipimo cy'urukundo rw’Imana.Tuvuze muri make, Birarenze.
*Prayer Response
Urakoze, Mwami, kubw’amaraso ya Yesu. Ndatangaza ko yatanze ibyo yari afite byose - yasutse ubuzima bwe burundu - kugira ngo mbohorwe ku byaha. Ndahamiriza Satani ku giti cyanjye ibyo Ijambo rivuga ko maraso ya Yesu arankorera. Amena.
Nasenze
Kanda
Sangira
Expand Content
Kode: WD-B097-007-KIN
Tanga ibitekerezo