Gukuraho Icyaha Burundu

Derek Prince
*Last Updated: March 2026
2 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
Twongeye kureba ku birori bya Pasika kuri Isiraheli, tubina ikibazo kimwe gikomeye mu kubishyira mu bikorwa kwacu uyu munsi:
Ni gute dushobora kugeza amaraso yavuye - nyuma y’uko igitambo cyarangije gukorwa - aho tuba?
Igihe cyose amaraso agumye mu ibase, ntacyo amaze. Arahari, ariko ntacyo akoze. Abisiraheli bagombaga gufata iki cyatsi gisanzwe cyitwa Ezobu, bakagikoza mu maraso, bakagisiga hanze y’inzu zabo ku nkomangizo z’umuryango no hejuru y’umuryango. Icyo gihe ni bwo bwonyine bari barinzwe. Nyamara mu birori bya Pasika, hari ikindi kintu cyabanjirije ikoreshwa ry’amaraso.
Reka turebe 1 Abakorinto, aho Pawulo yakoresheje inyigisho za Pasika n'Umunsi mukuru w’Umutsima udasembuye ku Bakristo. Buri muryango w'Abayahudi wagombaga gukura ibintu byose bifite umusemburo mu ngo zabo mu minsi irindwi. Abayahudi b’Aborotodogisi baracyubahiriza ibingibi uyu munsi.
“Nimwitunganye mwivanemo umusemburo wa kera kugira ngo mumere nk'umugati mushya udasembuwe, ni na ko muri. Koko kandi Kristo yatanzwe ho igitambo, ari we mwana w'intama wacu ugenewe umunsi mukuru wa Pasika. Bityo rero twizihize uwo munsi mukuru, tudakoresha umusemburo wa kera w'ubugome n'ubugizi bwa nabi, ahubwo dukoreshe umugati udasembuwe w'ukuri utarangwaho uburyarya.. ” (1 Abakorinto 5: 7-8) BIR)
Natwe, tugomba gukuramo burundu umusemburo ushaje - icyaha – mu buzima bwacu kugira ngo tubeho mu kubaha Imana. Ibi ituma amaraso arinda ibice byose by’ubuzima bwacu.
*Prayer Response
Kode: WD-B097-004-KIN