Gukoresha Amaraso

Derek Prince
*Last Updated: March 2026
2 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
Iyo urebye uku kwatura, dushobora kubona ko tugomba kumenya icyo amaraso ya Yesu adukorera. Maze, tukagomba kugikura muri "banki y’amaraso" tukacyinjiza mu buzima bwacu. Hano hari aho uku gukoresha amaraso bihuriye n’igikorwa cyo mu birori bya Pasika, aribwo buryo Imana yateganyije bwo gutabarwamo n’agakiza kuri Isiraheli (reba Kuva 12: 21-27). Se wa buri muryango yagombaga kwica umwana w'intama (igitambo) agafatira amaraso yawo mu ibase. Iki gikorwa cyerekana inshingano zikomeye z’abapapa zo kuba abatambyi b'imiryango yabo.
Amaraso yo mu ibase, ariko, nta bantu bo muryango n’umwe w’Isiraheli yarinze; yagombaga kwimurwa avanwa mu ibase akajyanwa aho abantu bo mu muryango babaga. Uburyo bumwe bwonyine bwo kubikora nibwo bwatanzwe, kandi bwari ugukoresha ikimera cya Ezobu (Hyssop). Iki ikimera kiramenyerewe mu Burasirazuba bw’isi bwo Hagati; kimera ahantu hose. Bagomba rero gufata umukamato wa Ezobu, bakawukoza mu maraso, bakayasiga kuri rento y’urugi no ku nkomanizo zombi z’umuryango w’inzu babamo, ariko ntanarimwe bashoboraga kuyasiga hasi mu rwinjiriro rw’umuryango.
Ntugomba na rimwe gukandagira hejuru y'amaraso.
Ibyo bimaze gukorwa, umumarayika urimbura ntiyashoboraga kwinjira mu nzu. Ariko abo Bisiraheli bari mu nzu zabo bonyine batekaniye inyuma y’amaraso, nibo bari barinzwe. Aho niho hantu honyine hari umutekano muri Egiputa muri iryo joro.
Ikimera cya Ezobu
*Prayer Response
Kode: WD-B097-002-KIN