Kumenya Ijambo

Derek Prince
*Last Updated: March 2026
2 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
Nizera ko Uwiteka yanyeretse mu bushishozi bwo mu byanditswe byera uburyo dushobora gutsinda Satani. Abakristo benshi bazi ko tumuneshesha amaraso y’Umwana w’Intama n'ijambo ryo guhamya kwacu. Ariko benshi bakunda kubigira interuro basubiramo: "Amaraso ya Yesu... Amaraso ya Yesu." Sinshaka kugabanya agaciro ko gukora ibyo, ariko nabonye ko rimwe na rimwe bidakanga Satani. Ntekereza ko tugomba kuyakoresha tubigendereye kurutaho.
Nigute tuneshesha Satani amaraso y’Umwana w’Intama n'ijambo ryo guhamya kwacu? Harimo ibintu bitatu:
- Amaraso;
- Ijambo ry'Imana; n’
- Ubuhamya bwacu.
Kandi ubu ni bwo buryo nsobanura ishyirwa mu bikorwa ry'Ibyahishuwe 12:11 Tunesha Satani iyo duhamya ku giti cyacu icyo Ijambo rivuga ko amaraso ya Yesu adukorera.
Biragaragara neza ko niba tugiye guhamya ibyo Ijambo rivuga ko amaraso adukorera, tugomba kumenya icyo Ijambo rivuga ko amaraso akora. Mu by’umweru byinshi biri imbere, tuzareba icyo Ijambo ry'Imana rivuga ko amaraso ya Yesu adukorera.
*Prayer Response
Kode: WD-B097-001-KIN