Amahoro n'Ibyiringiro

Derek Prince
*Last Updated: March 2026
2 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
Mu gitabo cya Yesaya, dusoma ku byerekeye indi ngaruka yo gukiranuka mu buzima bwa gikristo:
"Umurimo wo gukiranuka ni amahoro, kandi ibiva ku gukiranuka ni ihumure n'ibyiringiro bidashidikanywa iteka ryose." (Yesaya 32:17)
Ibintu bitatu biva mu gukiranuka bitangwa muri uwo murongo: amahoro, ituze, n’ibyiringiro. Byose bituruka ku kumenya ko twagizwe abakiranutsi no gukiranuka kwa Yesu Kristo.
Indi ngaruka isobanurwa mu Baroma 14:17:
"Kuko ubwami bw'Imana atari ukurya no kunywa, ahubwo ari ubwo gukiranuka n'amahoro no kwishimira mu Mwuka Wera."
Ibyo twasomye ejo byatweretse ko gukiranuka kuzana gushira amanga; uyu munsi, twongeyeho amahoro, ituze, ibyiringiro, n’ibyishimo. Ibi bintu byose bituruka mu gukiranuka. Niba tutakiriye gukiranuka kwa Kristo kubwo kwizera, bizaturushya maze tugerageze kugera kuri ibi bindi byose biranga gukiranuka kandi ntituzigera tubigeraho. Birababaje kubona abakristo bashyiramo imbaraga ngo bishime cyangwa bagire amahoro, cyangwa bagerageze gutuza cyangwa bagire ibyiringiro. Umuntu yababwiye ko bagomba kumera batyo. Ariko maze kubibona cyane ubwanjye ko iyo babonye by’ukuri ibyiringiro byo kubabarirwa icyaha no gukiranuka kubwo kwizera, bisanga byabaye gusa. Ibyishimo biratemba bisanzwe. Amahoro aza nta mbaraga bashyizemo. Ibyiringiro birahari. Gushira amanga birigaragaza. Umuzi w’ikibazo n’ukumenyesha abantu ko bagizwe abakiranutsi no gukiranuka kwa Yesu Kristo.
*Prayer Response
Kode: WD-B097-034-KIN